Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza w’Umwongereza Mark Harrison, wari wayihesheje igikombe cya Super Cup 2026 itsinze Police FC, nyuma y’amezi abiri gusa yari amaze ayitoza.
Ikinyamakuru ISIMBI cyivuga ko gutandukana kw’impande zombi kwatewe n’ibibazo by’amikoro byugarije iyi kipe.
Amakuru Bwiza twamenye ni uko Harrison yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe gukemura ibibazo by’imishahara, avuga ko kuva yahagera muri Kanama 2026 yari atarahabwa umushahara we.
Uyu mutoza kandi yagaragaje impungenge ku mibereho y’abakinnyi, asaba ko na bo bahabwa ibyo bagenerwa.
Yavuze ko adashobora gukomeza gutoza abakinnyi bafite ibibazo by’inzara no kutabona ibyo bagenewe. Nyuma y’ibiganiro, impande zombi zaje kumvikana gutandukana.
Harrison yari yafashije Kiyovu Sports gutwara Super Cup 2026, ariko muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/2027 ntiyatangiranye n’umusaruro mwiza. Nyuma y’imikino itatu, iyi kipe yari iri ku mwanya wa 11 n’amanota atatu.


