Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Haruna Niyonzima, yinjiye mu ikipe ya Gasogi United nk’umwe mu bagize itsinda ry’abatoza, aho azakorana n’Umutoza Mukuru, Ayiekoh Lukula.
Ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, ni bwo Gasogi United yatangaje ko yakiriye Niyonzima, nyuma y’igihe ahagarika gukina umupira w’amaguru.
Gasogi United yatangaje ko Niyonzima yatangiye akazi, ndetse ahita yitabira imyitozo y’ikipe.
Niyonzima afite impamyabushobozi y’ubutoza ku rwego rwa C yatanzwe na CAF, yayibonye mu 2019. Yanagiye agira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere no gukurikirana impano z’abakinnyi bakiri bato, aho FERWAFA imwifashisha muri uyu murimo.
Uyu wahoze ari kapiteni w’Amavubi kandi ari mu batoza 13 b’Abanyarwanda bahawe amahugurwa n’ikipe ya Atlético Madrid yo muri Espagne. Aya mahugurwa yabaye mu rwego rw’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’iyi kipe agamije guteza imbere umupira w’amaguru, harimo no kongerera ubushobozi abatoza b’Abanyarwanda.
Haruna Niyonzima afite amateka akomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi. Yayikiniye imikino irenga 110, bityo akaba ari umwe mu Banyarwanda bake bageze ku rwego rwo gukinira igihugu inshuro zirenga 100.
Ku rwego rw’amakipe, Niyonzima yakiniye Etincelles, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali mu Rwanda. Yanakiniye Yanga SC na Simba SC zo muri Tanzania, ndetse na Al Ta’awon yo muri Libya.


