Kuyobora urugo ntibivuze gutegeka umugore cyangwa gufata ibyemezo byose wenyine, ahubwo bisaba kuba intangarugero, kubaka icyizere no gufatanya n’uwo mwashakanye. Hari ibintu bitandatu umugabo yakwitaho kugira ngo yubake urugo rurangwa n’urukundo n’ubwumvikane.
1\. Kuyobora atanga urugero rwiza
Umugabo akwiye kugaragaza mu bikorwa indangagaciro avuga ko yemera. Ibi bisaba kubahiriza amasezerano, kwemera amakosa no kwirinda guhora yitwaza impamvu zimwangiriza inshingano. Ntibikwiye gusaba kubahwa mu gihe na we atubaha umugore we.
2\. Gutuma umugore yumva atekanye
Umugore akwiye kwisanzura mu kugaragaza amarangamutima n'ibitekerezo bye adatinya guhutazwa cyangwa gutukwa. Umugabo akwiye kumutega amatwi, kwirinda uburakari mu gihe bagiranye ikibazo no gukemura amakimbirane mu bwubahane.
3\. Kwita ku nshingano z'amafaranga y'urugo
Ni ingenzi ko umugabo agira gahunda y'ubukungu bw'umuryango, akirinda imyenda idakenewe, agateganya kuzigama no kuganira n'umugore we ku byemezo bikomeye bijyanye n'amafaranga.
4\. Gushyigikira inzozi n'intego z'umugore
Umugabo mwiza ntakwiye kubuza umugore gutera imbere cyangwa kugera ku ntego ze. Ahubwo akwiye kumutera inkunga, kumwishimira mu byo yagezeho no kumuba hafi mu gihe ahuye n'imbogamizi.
5\. Gufatanya mu gufata ibyemezo
Kuyobora urugo ntibivuze ko umugabo ari we ugomba kugira ijambo rya nyuma muri byose. Agomba kumva ibitekerezo by'umugore, bakaganira ku bibazo kandi bagashaka ibisubizo byubahiriza inyungu z'impande zombi.
6\. Gukomeza kwita ku rushako
Kubaka urugo bisaba umuhate wa buri munsi. Umugabo akwiye guha umugore umwanya, kumugaragariza urukundo, kurangwa n'ubudahemuka no gukemura ibibazo hakiri kare kugira ngo bitazabyara inzika.
Muri rusange, kuyobora urugo neza ntibishingira ku bubasha bwo gutegeka, ahubwo bishingira ku nshingano, urukundo, kubahana no gufatanya mu kubaka ejo hazaza h'umuryango.


