Bwiza

Koreya ya Ruguru yiyemeje kurushaho gucura ibisasu bya kirimbuzi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 26 Ugushyingo 2026 saa 05:12
Koreya ya Ruguru yiyemeje kurushaho gucura ibisasu bya kirimbuzi

‎Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasuye ahakorerwa ibisasu bya kirimbuzi hamwe n’ikigo cy’ubushakashatsi, anasaba ko hakongerwa ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi zigenewe urugamba (tactical nuclear weapons) nk'uko byatangajwe n'itangazamakuru rya leta kuri uyu wa Kane.
‎
‎Kim yasuye aha ku wa Gatatu, gusa Ibiro Ntaramakuru bya Leta, KCNA, ntibyatangaje aho icyo kigo giherereye. Amafoto yashyizwe ahagaragara yagaragaje Kim agenda hagati y’imashini (centrifuges) zisa n’izikoreshwa mu gutunganya uranium. Impuguke zanabonye imitwe mito y’ibisasu bya kirimbuzi bizwi nka "Hwasan-31".

Bwiza News

‎Kim yavuze iki?
‎
‎Kim yavuze ko ubushobozi bwa Koreya ya Ruguru bwo gukora ibikoresho bya kirimbuzi burimo kwaguka buhoro buhoro. Yavuze ko intwaro za kirimbuzi zigomba gukoreshwa mu turere dutandukanye no mu butumwa butandukanye, agaruka ku kaga katuruka ku gihugu kibi kiri ku mupaka we, yerekeza kuri Koreya y'Epfo.
‎
‎Yanashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushishikariza abafatanyabikorwa bayo gushaka ubwato bugendera munsi y'amazi bukoreshwa n'ingufu za nikeleyeri no gusangira intwaro za kirimbuzi. 
‎
‎Kim yagize ati: "Gutunga intwaro za kirimbuzi ni amahitamo adasubirwaho mu gihe cyose hariho imbaraga mbi zikoresha intwaro za kirimbuzi nk'uburyo bwo kugera ku buhangange,"
‎
‎Yongeyeho ko azafata ikintu icyo ari cyo cyose cyabuza Koreya ya Ruguru kugira ubushobozi bwo gutunga intwaro za kirimbuzi, nk'uko ibyemererwa mu itegeko nshinga ryayo ryo mu 2023, nko gushozwaho intambara. Kim yavuze ko Pyongyang itazasaba uburenganzira ibindi bihugu.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.