Bwiza

Kutishyura ingurane ku gihe, imishinga idindira, bimwe mu byo sena isaba gukosorwa

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 5 Ugushyingo 2026 saa 07:02
Kutishyura ingurane ku gihe, imishinga idindira, bimwe mu byo sena isaba gukosorwa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 4 Ugushyingo, mu Nteko Ishinga Amategeko habaye kugezwaho no gufata umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari ku isuzuma rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Bwiza News

Sena isanga inzego bireba zikwiye kurushaho kubahiriza inama zitangwa nUmugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu kurushaho kunoza imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.
Abasenateri bagaragaje kandi ibikwiye kwitabwaho birimo:

Imishinga idindira,

Amasezerano y’imishinga adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye,

Kutishyura abaturage ku gihe ingurane ku mitungo yabo,

Imitungo ya Leta idakoreshwa,

Gutinda kugeza ku baturage serivisi z’ingenzi bakenera nk'amazi, amashanyarazi, imiti, ibikoresho byo kuhira imyaka, n’ibikoresho byo mu burezi.

Binyuze muri Komisiyo Zihoraho, Sena izakomeza gukurikirana ko ibibazo byagaragajwe na raporo y’ Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025 bigenda bikemuka.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.