Bwiza

‎Lubumbashi: Igipolisi cyaburijemo imyigaragambyo y'Abagatorika

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 12:53
‎Lubumbashi: Igipolisi cyaburijemo imyigaragambyo y'Abagatorika

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 23 Ugushyingo 2026, i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga, abapolisi ba Congo (PNC) bakoresheje imyuka iryana mu maso kugira ngo baburizemo urugendo rwateguwe na Kiliziya Gatolika.
‎
Imyigaragambyo yatangijwe na Musenyeri Mukuru wa Lubumbashi, Fulgence Muteba, yari igamije gusaba gushyira mu bikorwa ibyemezo by'urukiko bireba ubutaka bwa Tshamalale, Kiliziya ivuga ko ari ubwayo.
‎
‎Mu kwitabira umuhamagaro wa Musenyeri Mukuru wa Lubumbashi, abayoboke b'idini Gatolika bari bafite umugambi wo gukora urugendo rugamije gusaba ubuyobozi bw'umujyi gushyira mu bikorwa ibyemezo bitatu by'urukiko byategekaga gusenya inyubako zubatswe ku butaka butavugwaho rumwe.
‎
‎Gusa, abateguraye iki gikorwa bahuye n’umubare munini wa polisi yari yoherejwe ahantu hatandukanye mu mujyi. Ku mabwiriza ya Meya wa Lubumbashi, Joyce Tunda Kazadi, abapolisi bo muri Polisi y’Igihugu ya Congo (PNC) bashyizwe hafi ya Katedrali ya Mutagatifu Petero na Pawulo ndetse no ku rugo rw’Arkiyepiskopi, ahantu byari biteganyijwe ko ari ho urugendo rutangirira.
‎
Kwinjira aho hantu byabujijwe bikomeye guhera mu gitondo cya kare, harimo no kubuza ibinyabiziga kuhagera.
‎
Ibi byatumye umwuka urushaho kuba mubi ubwo imiryango y’urugo rw’Arkiyepiskopi yafungwaga ku buryo budasanzwe hakoreshejwe ingufuri, bituma Arkiyepiskopi Fulgence Muteba, usanzwe ari na Perezida w’Inama y’Abepiskopi ba Congo (CENCO), atabasha gusohoka mu rugo rwe.
‎
‎Ingamba z'umutekano nazo zongerewe imbaraga hirya no hino muri paruwasi zimwe na zimwe za Gatolika kugira ngo hatabaho guterana. Nk'uko amakuru aturuka aho hantu abivuga, na misa zimwe za mugitondo zahungabanyijwe.
‎
Nubwo hari aya mabwiriza, abayobozi ba Kiliziya, abapadiri, ababikira, abaseminari, n'abalayiki bakomeje gushikama ku cyemezo cyabo.
‎
Urugendo rwaje guhera kuri Seminari Nkuru ya Saint-Paul; icyakora, rwahagaze ubwo inzego zishinzwe umutekano zabyivangagamo, zikoresha imyuka iryana mu maso kugira ngo zitatanye abitabiriye.
‎
‎‎Ubwo polisi yageragezaga kubahagarika, abigaragambya bakomeje kuzamura umusaraba wa Kristo no gusenga, nk'uburyo bwo kwigaragambya mu mahoro, bagaragaza ko batemeranya n’ingamba z’umutekano zashyizweho zo kubabuza gukomeza urugendo rwabo.
‎
Ibi byatumye umwuka mubi wari usanzweho ku kibazo cy’ubutaka bwa Tshamalale wongera kuzamuka, ndetse byongera kuzamura ibibazo bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inkiko, hamwe n’uburyo uburenganzira bwo kwigaragambya bukoreshwa i Lubumbashi.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.