Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yageze muri Iran kuri uyu wa Mbere, itariki ya 19 Ukwakira, nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya.
Ni uruzinduko rwa mbere rwa Lavrov muri iki gihugu kuva intambara yatangijwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangira mu Burasirazuba bwo Hagati mu mpera za Gashyantare.
Nyuma yo kunyura muri Bahrain, Minisitiri Lavrov yakiriwe i Tehran na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, kandi azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Iran, Abbas Araghchi.
Uru ruzinduko ruje mu gihe u Burusiya burimo gushaka kugira uruhare, nk'muhuza, muri iyi ntambara, nk’uko AFP ivuga.

OPQPJX5EINITFJ2KPWAMXUGWBY
Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

