Inama ya gatatu ihuza u Burusiya na Afurika iratangira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 28 Ukwakira, i Moscow, ikaba yitabiriwe n'abakuru b'ibuhugu byo mu karere, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, mu gihe Perezida w'u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w'Intebe, Justin Nsengiyumva.
Iyi nama, iteganyijwe kuba guhera kuri uyu wa 28 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2026, igamije gushimangira umubano wa politiki, ubukungu, na dipolomasi hagati y’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse na mugenzi we, Evariste Ndayishimiye, wakirijwe amafunguro ku kibuga cy'indege, basesekaye i Moscow kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Ukwakira.
Mu bihe bitandukanye, bakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Vnukovo n’abayobozi bo mu Burusiya, aho amashusho yagiye ahagaragara yagaragaje Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, unayoboye, AU muri iki gihe, yakirizwa amafunguro.
Muri iyi nama, biteganyijwe ko u Burusiya buzagirana n'ibihugu bya Afurika byayitabiriye, amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Congo, aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bwo gukorana hagati y’ibihugu byombi, aho ishyirwa mu bikorwa ryayo rizagendera ku mucyo kandi rigashyira imbere ibikenewe n’abaturage.
Perezida Félix Tshisekedi kandi arateganya guhura imbonankubone na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu ngoro ye, Kremlin.
Iyi nama ya gatatu ije ikurikira izindi zabaye mbere, imwe yabereye i Sochi mu Burusiya mu 2019, n’indi yabereye i Saint Petersburg mu 2023.


