Bwiza

Moïse Katumbi agiye kujya i Goma guhura na Kabila

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 5 Ugushyingo 2026 saa 08:35
Moïse Katumbi agiye kujya i Goma guhura na Kabila

204914

Umunyapolitiki Moïse Katumbi uri mu bagize ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rizwi nka C64, yatangaje ko abayobozi baryo bateganya kujya i Goma guhura na Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, mu rwego rwo gushaka inzira y’ibiganiro byahuriza hamwe impande zifitanye ibibazo muri RDC.

Katumbi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, aho yasobanuye gahunda ihuriro C64 rifite yo guhura n’abayobozi batandukanye, barimo Perezida Félix Tshisekedi na Joseph Kabila.

Yavuze ko urugendo rw’iri huriro ruzatangirira i Kinshasa, aho hateganyijwe guhura na Tshisekedi, rukomereze i Goma guhura na Kabila.

Icyakora, Katumbi na Augustin Matata Ponyo ntibazitabira inama yo muri Kinshasa kuko bari mu buhungiro.

Katumbi yasobanuye ko guhura na Kabila bizakorwa ku mugaragaro, abantu bose babizi, aho kuba ibiganiro bya rwihishwa.

Ibi bibaye mu gihe C64 ishaka ko hategurwa ibiganiro by’igihugu byitabirwa n’impande zose, harimo n’abari mu mitwe yitwaje intwaro, kugira ngo haboneke umuti wa politiki w’amakimbirane amaze igihe muri RDC.

Katumbi yagaragaje ko atashyigikiye ikoreshwa ry’intwaro mu guharanira ubutegetsi, anenga icyemezo cya Joseph Kabila cyo kwinjira mu nzira y’intambara binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Yamaganye kandi ibyo avuga ko ari umugambi wa Félix Tshisekedi wo gukomeza kugundira ubutegetsi binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Katumbi yavuze ko C64 igikomeje ibikorwa byo kwamagana ubutegetsi mu mihanda, anenga uburyo imyigaragambyo yabanje yakumiriwe n’inzego z’umutekano.

Yashimangiye ko guharanira impinduka za politiki bitagomba gukorwa hifashishijwe intwaro, ahubwo ko hakenewe ibiganiro byahuza impande zitandukanye.

Yavuze kandi ko nyuma yo gusura Paris mu Bufaransa na Bruxelles mu Bubiligi, C64 iteganya gukomereza ibikorwa byayo i Londres mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kwerekeza mu bihugu bya Afurika.

Mu bihugu biteganyijwe harimo Togo, Kenya, Afurika y’Epfo, Angola na Uganda.

Ibi bikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka inkunga y’amahanga ku cyifuzo cya C64 cyo gutegura ibiganiro by’igihugu byitabirwa n’impande zose, hagashakwa igisubizo cya politiki ku bibazo bya RDC.

C64 igaragaza ko ibiganiro ari imwe mu nzira zishobora gufasha igihugu kuva mu bibazo by’umutekano n’amakimbirane ya politiki kimazemo igihe.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.