Bwiza

Muhadjiri yemeje ko inkumi z'i Kigali zangiza abakinnyi

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 29 Nzeri 2026 saa 07:49
Iminota 1 yo gusoma224 Abasomye
Muhadjiri yemeje ko inkumi z'i Kigali zangiza abakinnyi
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Hakizimana Muhadjiri, wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko ubuzima bwo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda bufite ibigeragezo byinshi, birimo n’ibijyanye n’imibanire y’abakinnyi n’abakobwa.

Mu kiganiro yagiranye na Nkinzingabo Fiston kuri YouTube, Muhadjiri yavuze ko Shampiyona y’u Rwanda idakwiye gufatwa nk’iyoroheje, kuko umukinnyi ushaka kuyigaramo neza agomba kugira ubushobozi bwo kwitwara no hanze y’ikibuga.

Yagaragaje ko bamwe mu bakinnyi bava mu bindi bihugu bazi ko gukina mu Rwanda bizaborohera, ariko bageze hano bagasanga ibintu bitandukanye n’uko babyatekerezaga.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Muhadjiri yavuze kandi ko umukinnyi uje mu Rwanda afite amafaranga menshi cyangwa izina rikomeye ashobora guhura n’ibishuko bitandukanye, birimo gukururwa n’imibanire n’abakobwa, bikaba byagira ingaruka ku myitwarire ye no ku mikinire.

Yagize ati: “Gukina umupira w’i Kigali bisaba kuba uri umuntu w’umugabo cyane.”

Uyu mukinnyi kandi yavuze ko umupira wo mu Rwanda ufite ibindi bibazo abakinnyi bahura na byo, avuga ko rimwe na rimwe haba n’ibintu by’amarozi, ariko ntiyatanga ibimenyetso bifatika bishimangira ibyo yavuze.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Muhadjiri wakiniye amakipe arimo APR FC, AS Kigali, Mukura VS, Police FC na Etincelles FC, yanakiniye hanze y’u Rwanda. Ubu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Nairobi United yo muri Kenya.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com