Bwiza

Muhoozi yahagaritse konti ye ya X nyuma yo kwibasira Visi Perezida

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 06:14
Muhoozi yahagaritse konti ye ya X nyuma yo kwibasira Visi Perezida

1450254

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakuyeho konti ye ku rubuga rwa X nyuma yo gushyira hanze ubutumwa bwibasira Visi Perezida w’icyo gihugu, Jessica Alupo, amusaba gutegura kuva ku mirimo ye.

Mu gitondo cyo ku wa 10 Ugushyingo 2026, abantu bashakaga kureba konti ya Muhoozi kuri X basangaga handitse ko iyo konti itakibaho. Ibi bikunze kugaragara iyo nyirayo yahisemo kuyihagarika ku bushake aho kuba yahagaritswe n’urubuga.

Mbere y’uko konti ye ibura, mu butumwa yanditse ku mugoroba wo ku wa 9 Ugushyingo 2026, Muhoozi yavuze ko umuntu wese uri ku mwanya wa Visi Perezida akwiye gutangira kwitegura kuwuvaho.

Yagize ati: “Umuntu wese uri muri uwo mwanya akwiye kwitegura kuwushyikiriza undi mu gihe cya vuba.”

Muhoozi yanavuze ko aramutse abaye Visi Perezida, yazayobora Guverinoma akurikije amahame ya gisirikare, agamije gukuraho ibyo yise imikorere idatanga umusaruro.

Mu bundi butumwa, yashinje Jessica Alupo kuba yarashyigikiye Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda, ubwo yahanganaga na Perezida Yoweri Museveni mu matora yo mu 2016.

Ibi byakurikiye ubundi butumwa yari yabanje kwandikamo ko Jessica Alupo amaze igihe kinini amurindiriye ku mwanya we, avuga ko igihe kigeze ngo awuveho. Nubwo icyo gihe atari yavuze umwanya yavugaga, ubutumwa yakurikiyeho bwasobanuye ko yashakaga kuvuga umwanya wa Visi Perezida.

Jessica Alupo, wahoze ari Majoro mu Ngabo za Uganda, ari kuri uwo mwanya kuva mu 2021.

Itegeko Nshinga rya Uganda, mu ngingo ya 108, riha Perezida ububasha bwo gushyiraho Visi Perezida, ariko bisaba ko Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bw’amajwi. Iyo amajwi abaye imfabusa, Perezida agomba gushyiraho undi mu gihe kitarenze iminsi 14, na bwo bikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ibi bibaye mu gihe Muhoozi aherutse gutanga ubutumwa butandukanye ku bijyanye n’uruhare rwe mu gisirikare. Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, yari yatangaje ko ateganya kuva ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, ariko nyuma aza kuvuga ko azakomeza kuwukoraho nibura undi mwaka.

Si ubwa mbere Muhoozi ahagaritse gukoresha urubuga rwa X. Ku wa 10 Mutarama 2025, yari yatangaje ko aruvuyeho kugira ngo yibande ku nshingano ze za gisirikare, ariko nyuma y’iminsi itandatu agarukana ubutumwa bugufi bugira buti: “Ndagarutse!”

No mu 2022 yari yarigeze guhagarika gukoresha urwo rubuga, ariko aza kurugarukaho nyuma y’iminsi mike.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.