Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasubije Lt. Gen. Peter Elwelu ipeti rya Lieutenant General yari yaramwambuye, avuga ko azitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ari kuri iryo peti.
Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko icyemezo cyo kumanura Elwelu ku ipeti rya Private yari yafashe cyatewe n’uburakari yari amufitiye.
Ati: “Nari narakariye cyane Elwelu mu byumweru bishize. Namumanuye mu ntera ku ipeti rya Private. Nari niteguye no gukora ibirenze ibyo. Ubu musubije ipeti rye nka Lieutenant General w’ingabo zacu zikomeye. Azitaba Urukiko rwa Gisirikare ari kuri iryo peti.”
Elwelu yari yambuwe ipeti ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo Gen. Muhoozi yamushinjaga ubugambanyi ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Muhoozi icyo gihe yavuze ko yambuye Elwelu amapeti yose, akamumanura ku rwego rwa Private. Yanasabye ko yashyikwiriza inzego z’umutekano, mu gihe yavugaga ko hari abasirikare bahoze bakorana na we bari bamaze gutabwa muri yombi.
Nyuma yaho, Elwelu yatawe muri yombi ku wa 2 Ugushyingo 2026 afatiwe i Soroti, mu burasirazuba bwa Uganda. Ingabo za Uganda zamushinjaga kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano no gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya agace ka Teso.
Inzego z’umutekano zatangaje ko mu bikorwa byo kumushakisha hafashwe imbunda 15, imyambaro ya gisirikare ndetse n’imodoka ebyiri za pickup, ibintu bivugwa ko byari bifitanye isano n’ibikorwa bamushinja.
Icyakora, ibyo birego ntibirashyirwa mu rubanza ngo bibe ibyemejwe n’urukiko, kandi umuryango wa Elwelu wamaganye ibyo ashinjwa.
Elwelu wahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ndetse akanaba Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda, yari yarasezeye mu gisirikare muri Kanama 2025.
Icyemezo cya Muhoozi cyo kumusubiza ipeti kije nyuma y’impaka zari zaravutse ku buryo yari yambuwe iryo peti.


