Perezida Museveni yihanangirije abafatanyabikorwa bo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kwirinda kwivanga mu bibazo bya politiki n’imibereho ya Uganda, yongera kurengera ubusugire bw’igihugu nyuma y’imyaka myinshi batumvikana ku matora, uburenganzira bwa muntu n’ibihano.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 14 Ukwakira, mu ngoro ye i Entebbe, aho yari yakiriye kandi akagirana ibiganiro bya mbere by’ubufatanye hagati ya Uganda n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Museveni yavuze ko Uganda yishimiye ubufatanye no kungurana ibitekerezo, ariko ko arwanya kugerageza kwivanga mu ifatwa ry’ibyemezo mu gihugu.
Ati: "Nimureke kwivanga mu bibazo byacu bya politiki n'ibibazo by'imibereho yacu, mutureke; mwituvangira. Gukoresha abantu, urugero, mukore ibyo mubona ko ari byiza, ariko ntimushuke abantu".
Iyi nama yabaye, mu gihe hashize imyaka 50 y’ubufatanye hagati ya Uganda n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, yahuje abayobozi ba leta n’abadipolomate b’i Burayi kugira ngo baganire ku bucuruzi, imihindagurikire y’ikirere, ubufatanye mu iterambere, imiyoborere, uburenganzira bwa muntu n’umutekano.
Yavuze ko Uganda yiteguye “kuganira ku miyoborere n’abafatanyabikorwa b’i Burayi ariko ikarwanya inkunga z’amahanga zigamije kugira uruhare mu mahitamo ya politiki mu gihugu.”
Ku bibazo by'imibereho, yashimangiye aho guverinoma ihagaze ku kuryamana kw'abahuje igitsina, avuga ko Uganda “idashyigikiye iyamamazwa ryabyo nk’ubundi buryo bw’imibereho.”
Ijambo rye ryagarutse ku makimbirane amaze igihe hagati ya Kampala n’inzego z’u Burayi ku byerekeranye n’aho ibikorwa bya dipolomasi birangirira hagatangira kwivanga.
Umubano wabaye mubi mu gihe cy’urugomo rwabanjirije amatora yo muri Mutarama 2021, igihe imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yahagarikwaga hakoreshejwe ingufu z’umurengera, abanyapolitiki bagatabwa muri yombi kandi interineti igahagarikwa.

