Kim Yo Jong, mushiki wa Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru, yihanangirije Koreya y’Epfo ayiburira ko ishobora guhura n’ibihe bikomeye kandi bibabaje, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, Kim Yo Jong yavuze ko igihugu cye gishobora gufata izindi ngamba zikomeye mu gihe Koreya y’Epfo yakomeza kwivanga mu bibazo by’imbere muri Koreya ya Ruguru.
Ibi bibaye mu gihe Koreya ya Ruguru iteganya kongera gukoresha indangururamajwi ku mupaka wayo na Koreya y’Epfo bitarenze mu mpera z’Ukwakira, mu rwego rwo gukoresha ubutumwa bugamije kugira ingaruka ku ruhande bahanganye.
Izo ndangururamajwi zakoreshejwe cyane mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, aho ibihugu byombi byanyuzagamo ubutumwa bwamamaza ibitekerezo byabyo. Koreya y’Epfo yajyaga inacuranga indirimbo z’abahanzi ba K-pop, ikanatangaza amakuru byavugwaga ko arakaza ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru.
Ku wa Gatatu, Kim Yo Jong yari yasuye ibice byegereye umupaka aherekejwe n’abayobozi bakuru b’igisirikare, anatangaza ko ingabo z’igihugu cye ziri mu myanya mishya.
Yashinjije kandi ingabo za Koreya y’Epfo gutanga ubutumwa buburira no kurasa amasasu yo kuburira hafi y’umupaka. Koreya y’Epfo yo ivuga ko ibyo bikorwa bigamije kwirwanaho no kurinda umutekano wayo.
Kim Yo Jong yatanze gasopo ko ingabo za Koreya y’Epfo zizafatirwa ingamba zikomeye mu gihe amasasu yo kuburira yagira ingaruka ku butaka bwa Koreya ya Ruguru cyangwa ku basirikare bayo.
Ku ruhande rwayo, Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko izafata ingamba zihwanye n’ibikorwa bya Koreya ya Ruguru mu gihe yaba ishyize mu bikorwa ibyo itangaza.
Ibihugu byombi byatandukanye kuva mu ntambara ya Koreya yarangiye mu 1953 hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano, ariko ntihasinywa amasezerano y’amahoro arangiza burundu intambara. Mu myaka ya vuba, umwuka mubi hagati yabyo warushijeho kwiyongera, Koreya ya Ruguru ishyiraho ubwirinzi ku mupaka, burimo insinga n’ibindi bikoresho byo kubuza abantu kwambuka.



