Bwiza

Mushikiwabo yashimiye Abanyarwanda bamushyigikiye muri OIF

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 17 Ugushyingo 2026 saa 06:33
Mushikiwabo yashimiye Abanyarwanda bamushyigikiye muri OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye Abanyarwanda bamugaragarije ko bamushyigikiye mu gihe cy’inama ya 20 y’uyu muryango yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.

Ubu butumwa bw’ishimwe bwagejejwe ku Banyarwanda ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2026, binyuze kuri Oria Kije Vande Weghe, ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Mushikiwabo.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Oria yavuze ko Mushikiwabo yamusabye kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bwo kubashimira ku bw’inkunga bamuhaye muri ibi bihe byari bikomeye ku buyobozi bwa OIF.

Yagize ati: “Abachou! Umuchou mukuru arantumye nk’umuvugizi we. Ngo kuva Phnom Penh arabashimira cyaneeee ko mwamushyigikiye bitarabaho.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n'ubutumwa bw'ishimwe bwatanzwe n'abatandukanye, barimo Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.

Gatabazi Jean Marie Vianney na we yashimiye Mushikiwabo, avuga ko Abanyarwanda bamushyigikiye kubera uko yakomeje guhagarara ku byo yemera.

Ibi bibaye nyuma y’impaka zavutse mu nama ya 20 ya OIF, aho ibihugu binyamuryango byaganiriye ku buyobozi bw’uyu muryango, by’umwihariko ku kongerera Mushikiwabo manda ya gatatu.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari mu bihugu byagaragaje ko bidashyigikiye ko Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF, isaba ko habaho impinduka mu buyobozi bwawo.

Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeranyije kongerera Mushikiwabo amezi 12 ku gihe yari asigaje kuri manda ye, kugira ngo habanze kunozwa amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru.

Biteganyijwe ko amatora mashya azaba mu 2027.

Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya mu 2018. Mu 2022 yongeye kugirirwa icyizere ahabwa manda ya kabiri.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.