Ishyirahamwe ry'Umukino wa Baskeball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ryatangaje ko rikomeje gushyigikira ubufatanye ifitanye n’u Rwanda, nyuma y’aho Abasenateri babiri; Merkley na Blackburn, ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bayibajije ibibazo bitari byoroshye kuri ubwo bufatanye.
Igisubizo cy’iri shyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika cyumvikanamo ko rikurikiza umurongo wa Guverinoma ya Amerika.
Abasenateri Merkley na Blackburn bagaragaje ko bahangayikishijwe n’umubano wa hafi NBA ifitanye n’u Rwanda bavuga ko ruzwiho kuvogera uburenganzira bwa muntu no gushinjwa ibyaha by’intambara.
Bavuze ko uko ubwo bufatanye bukomeje ari ko barushaho kubutakariza icyizere. Banashinje Guverinoma y’u Rwanda gukoresha siporo mu rwego rwo kuyobya abantu ku bibazo byayo bya politiki n’uburenganzira bwa muntu (sportswashing).
U Rwanda rwishyura NBA amafaranga ari hagati ya miliyoni 6 na 7 z’amadolari ya Amerika buri mwaka kugira ngo rwakire imikino ya Basketball Africa League (BAL), ibera muri BK Arena i Kigali, ifite imyanya 10,000 kandi iherutse kubakwa.
Visi Komiseri wa NBA, Mark Tatum, yandikiye Abasenateri Jeff Merkley na Marsha Blackburn, abasobanurira ko iri shyirahamwe rikurikiza amabwiriza ya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agenga ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga.
Yanasobanuye ko NBA yari yarakuye mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ikipe yo mu Rwanda iterwa inkunga n’igisirikare, nyuma y’uko ishyirwagaho ibihano.
Tatum yasobanuye kandi ko ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA hirya no hino ku Isi bidakorwa mu buryo bumwe, bitewe n’imiterere ya buri gihugu, ariko ko “mu bihe byose dukurikiza politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Yongeyeho ko NBA yamagana ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu aho ryaba riri hose.
Yasoje avuga ko NBA izakomeza kugira ibyo ihindura mu mikoranire yayo n’ibindi bihugu, uko politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izajya ibisaba.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump wa Amerika buri gutegura guhagarika inyungu u Rwanda ruvana muri gahunda y’ubucuruzi ya Afurika na Amerika izwi nka African Growth and Opportunity Act (AGOA), guhera mu 2027, bitewe n’impungenge zirebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gushyigikira umutwe wa M23. Kigali ihakana gushyigikira uyu mutwe witwaje intwaro.
Raporo z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ibyaha by’intambara umutwe wa M23 ushinjwa, birimo kwica abasivili no gukoresha abana mu gisirikare n'ubwo ubuyobozi bwawo budahwema kubyamaganira kure.
Abanenga ubu bufatanye baraburira ko NBA ishobora kuzashyirwa mu manza zishingiye kuri ibyo birego.

