Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yirukanye burundu Capitaine Célestin Baragunzwa mu Ngabo z’u Burundi (FDNB), nyuma y’amezi atanu akatiwe igifungo cy’imyaka 20 azira ibyaha birimo gushimuta umuntu akoresheje intwaro, kwambura undi imitungo ku ngufu no kugerageza gufata ku ngufu umukobwa.
Iteka rya Perezida ryo ku wa 9 Ukwakira 2026 rivuga ko uyu musirikare yirukanywe muri FDNB kubera amakosa akomeye yo kutubahiriza imyitwarire ya gisirikare.
Capitaine Baragunzwa wari ufite nimero imuranga ya gisirikare ya SS2398, yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musongati igifungo cy’imyaka 20, mu rubanza rwaburanishijwe mu buryo bwihuse ku byaha yahamijwe.
Ku wa 11 Gicurasi 2026, uyu ofisiye wari usanzwe akorera mu kigo cya gisirikare cya Kayero, mu cyari Intara ya Rutana, yahamijwe ibyaha birimo gushimuta umuntu akoresheje intwaro, kwambura undi imitungo ye ku ngufu no kugerageza gufata ku ngufu umukobwa wakoraga akazi ko kohereza no kwakira amafaranga hifashishijwe Lumicash.
Urukiko kandi rwamutegetse guha uwakorewe ibyaha indishyi ya miliyoni 10,6 z’amafaranga y’u Burundi. Iyo nkuru yavuze ko mu gihe atazishyura, hashobora gukoreshwa uburyo bw’amategeko bwo kumufunga kugeza igihe indishyi zishyuriwe, hakurikijwe ibyemejwe n’urukiko.
Capitaine Baragunzwa w’imyaka 40, akomoka muri komini ya Gashoho mu cyari Intara ya Muyinga, yinjiye mu Ishuri Rikuru ryigisha abasirikare bakuru (ISCAM) mu 2011, mu cyiciro cya 43, ariko asoza amasomo ari mu cyiciro cya 45.
Bamwe mu bari bariganye na we, bamushinjaga kugira imyitwarire itari myiza no kwiyitirira ko akorera urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, bakavuga ko ibyo byatumaga agira uruhare mu gushyira igitutu kuri bamwe mu basirikare bagenzi be.



