Bwiza

Ndayishimiye yirukanye ku mirimo Colonel Museremu

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 14 Ugushyingo 2026 saa 15:25
Ndayishimiye yirukanye ku mirimo Colonel Museremu

214542

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakoze impinduka mu buyobozi bw’Inama Nkuru y’Umutekano (Conseil National de Sécurité – CNS), yirukana ku Colonel de Police Alfred Innocent Museremu wayiyoboraga, amusimbuza Général de Brigade Domitien Kabisa wahoze mu gisirikare cy’u Burundi.

Izi mpinduka zemejwe n’Iteka rya Perezida No 100/171 ryo ku wa 14 Ugushyingo 2026, rishyiraho umunyamabanga uhoraho w’Inama Nkuru y’Umutekano.

Domitien Kabisa yahawe kuyobora iriya nama asimbuye Museremu.

Général Domitien Kabisa wamusimbuye ni umusirikare mukuru wigeze kugira inshingano zitandukanye mu gisirikare cy’u Burundi. Mu mirimo yakoze harimo kuyobora Akarere ka Mbere ka Gisirikare, ndetse no kuba Umugaba Mukuru w’ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) hagati ya 2019 na 2020.

Yagize kandi uruhare mu bikorwa by’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Iri hindurwa rije mu gihe u Burundi bukomeje kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Perezida Ndayishimiye yamaze gushyikiriza Komisiyo y’Amatora dosiye yo kuzahagararira CNDD-FDD mu matora ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.

Museremu wirukanwe arazwi cyane mu nzego z’umutekano z’u Burundi, by’umwihariko kubera uruhare yavuzweho mu mvururu zo mu 2015, ubwo abarwanyaga manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza bigaragambyaga i Bujumbura.

Icyo gihe yari ayoboye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, PSR, ndetse ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry'abatari bake mu bigaragambyaga.

Museremu yirukanwe mu gihe amakuru ava i Bujumbura avuga ko yari amaze iminsi atumizwa n’abashinzwe iperereza, bamuhata ibibazo ku mubano udasanzwe akekwaho kugirana n’umushoramari Aloys Ntakarutimana uzwi nka Wakenya.

Wakenya umaze amezi umunani afunzwe, avugwaho gusaba ubuyobozi bwa gereza impushya zo kujya kwivuza, nyamara ngo iyo amaze kuzibona, ajya kwa Museremu kunywa inzoga.

Bivugwa kandi ko hari inyandiko zabonetse muri telefone ya Museremu n’iya Wakenya, zishobora kuba zivuga nabi Perezida Ndayishimiye, aho Museremu avuga ko Ndayishimiye adafite ubushobozi bwo kuyobora u Burundi.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.