Umunyamakuru Scovia Mutesi yasubije Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe R. Ignatius, nyuma y’uko amunenze ku myitwarire ye mu gusubiza ikibazo cy’umuntu wavuze ko hari abarimu b’iyi kaminuza basaba abanyeshuri ruswa ishingiye ku gitsina.
Aya magambo akomeye aje nyuma y’impaka zavutse ubwo Keza Leila yandikaga ku rubuga rwa X, atabaza inzego zitandukanye avuga ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bakoresha amanota mu guhatira abanyeshuri kwemera gukora imibonano mpuzabitsina na bo.
Mu gusubiza iki kibazo, Kabagambe yagaragaje ko uwatanze aya makuru atari umunyeshuri uzwi na Kaminuza y’u Rwanda, anashidikanya ku mazina n’ifoto akoresha kuri uru rubuga.
Ibi byatumye Scovia Mutesi anenga uburyo uyu muvugizi yitwaye, avuga ko yari akwiye kwizeza uwatanze amakuru ko ikibazo cye kizakurikiranwa aho kwibanda ku kuba atazwi na kaminuza.
Kabagambe na we ntiyatinze gusubiza uyu munyamakuru, amubwira ko atigeze akora muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa ngo abe yarayizemo, bityo ko adakwiye kumwigisha uko akora inshingano ze.
Yagize ati: “NTAKORA MURI KAMINUZA, NTA N’UBWO YAYIZEMO. Sinzi niba hari n’indi yizemo, ariko arashaka kundusha imikorere y’umuvugizi! Ese ubwo ni nde ukuvugiramo?”
Yakomeje avuga ko umunyamakuru n’umuvugizi bafite inshingano zitandukanye, agira ati: “Umunyamakuru n’umuvugizi ntibakora bimwe. Ntibanatozwa kimwe. Ushinzwe kwandagaza, nshinzwe kubungabunga. Ushinzwe kwasaguza no kwesurana, nshinzwe kuhahagarara. Turatandukanye cyane.”
Mu gusoza, yasabye Scovia gukomeza gukora inshingano ze, na we agakomeza ize.
Mu kumusubiza, Scovia yagarutse ku byo yavuze ko atigeze yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, amubaza niba na we ashaka ko asohoka akavuga ibijyanye n’igihe yakoraga mu bitangazamakuru n’ibigo bifitanye isano na byo.
Yagize ati: “Ese natwe dusohoke tuvuge duhereye uko wavuye muri media n’ibigo biyishamikiyeho? Mbwira?”
Yakomeje kumubaza niba hari ibyo azi ku manza za ruswa zavugwagamo abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, yongeraho amagambo akomeye agira ati: “Harya wowe n’interahamwe, ni mwe mutanga urutonde rw’abize? Ndabona muhuje ko ntize [araseka] Gucyena […] abo mungana bakize n’uko bigenda.”
Scovia yasoje ubutumwa bwe amubwira ati: “Ikaze mukozi wa Leta uhembwa imisoro ntanga.”


