Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashinje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukwirakwiza amakuru atari yo ku byemezo byafatiwe mu nama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), by’umwihariko ku kongerera Louise Mushikiwabo igihe cyo kuyobora uyu muryango.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze nyuma y'uko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya RDC isohoye itangazo ku wa 16 Ugushyingo 2026, ivuga ko ubwumvikane bwagezweho mu nama yabereye i Phnom Penh muri Cambodge butemereye Mushikiwabo guhabwa manda ya gatatu, ahubwo ko yongerewe amezi 12 yo kuyobora OIF mu gihe cy'inzibacyuho.
Muri iryo tangazo, RDC yasobanuye ko muri icyo gihe Mushikiwabo azaba afite inshingano zo gukurikirana imirimo isanzwe y'umuryango no gufasha mu kuvugurura amategeko agenga amatora y'Umunyamabanga Mukuru mushya.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yanenze Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wari witabiriye ibiganiro by'abakuru b'ibihugu byabereye mu muhezo, avuga ko adakwiye kugeza ku baturage amakuru atari yo ku byumvikanyweho.
Nduhungirehe yavuze ko ibisobanuro RDC yatanze bigaragaza ko Mushikiwabo yagumishijwe ku buyobozi bw'agateganyo kugira ngo akurikirane gusa imirimo ya buri munsi n'ivugururwa ry'amategeko y'amatora, bidahuye n'ibyemejwe mu nama.
Yasobanuye ko umushinga w'ubwumvikane watanzwe bwa mbere n'u Rwanda, ukaganirwaho hifashishijwe uruhare rwa Perezida wa Sénégal, Togo na Bénin, mbere yo gushyikirizwa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, waje kuwemera nyuma y'ibiganiro.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Perezida Tshisekedi yashakaga ko habaho igihe cy'inzibacyuho kitayobowe na Mushikiwabo, ahubwo ko imirimo isanzwe ya OIF n'ivugururwa ry'amategeko agenga amatora byakorwa n'ushinzwe imiyoborere y'uyu muryango.
Gusa, yavuze ko icyo cyifuzo kitigeze cyemerwa, ashimangira ko manda Mushikiwabo afite kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027 ari manda yuzuye, imuha ububasha bwose bujyanye n'inshingano ze.
Yagize ati: “Manda ya Louise Mushikiwabo, izageza ku wa 31 Ukuboza 2027, ni manda yuzuye, imuha ububasha bwose bwo gukora imirimo ye, aho kuvugurura amategeko agenga amatora ari imwe mu ntego zayo z'ingenzi.”
Mu bindi RDC yari yagarutseho, yavuze ko nyuma y'igihe cy'inzibacyuho hazaba amatora azitabirwa n'abakandida baturutse mu bihugu binyamuryango, uretse u Rwanda.
Nduhungirehe yasobanuye ko icyemezo cyo kutazatanga umukandida uzasimbura Mushikiwabo kitafashwe na RDC, ahubwo ko ari icyifuzo cyatanzwe n'u Rwanda mu rwego rwo kugera ku bwumvikane.
Yavuze ko RDC idakwiye kwiyitirira icyo cyemezo, kuko ari u Rwanda rwabyiyemeje mu biganiro byagejeje ku bwumvikane.
Aya makimbirane ashingiye ku buyobozi bwa OIF aje akurikira igihe RDC yari imaze igaragaza ko idashyigikiye ko Louise Mushikiwabo ahabwa manda ya gatatu, ahubwo igasaba ko habaho impinduka mu buyobozi bw'uyu muryango.
Nubwo ibihugu byagize ibitekerezo bitandukanye, abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya OIF bemeje ko Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027, mu gihe hazaba hakorwa ivugururwa ry'amategeko agenga amatora y'ubuyobozi bushya.
Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya mu 2018. Mu 2022 yongeye kugirirwa icyizere ahabwa indi manda.


