Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Nyabihu kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije kurwanya igwingira mu bana, mu gihe imibare mishya igaragaza ko iki kibazo cyagabanutse ariko kikiri ku rwego ruteye inkeke.
Babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026, mu nama n'amahugurwa byahawe abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw'akarere ka Nyabihu. Ni muri gahunda y'inama n'amahugurwa Green Party imaze igihe ikorera hirya no hino mu gihugu.
Komiseri muri Green Party ushinzwe Ubukangurambaga n’Amatora, Ntihanuwayo Modeste, yasabye abarwanashyaka b'ishyaka kongera uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana.
Ni nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye mu bushakashatsi bwa Karindwi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage (RDHS-7), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko igipimo cy’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira mu Rwanda cyagabanutse.
Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu cyavuye kuri 33,1% mu 2019/2020, kigera kuri 26,75% mu 2025.
Mu Karere ka Nyabihu na ho igipimo cy’igwingira cyaragabanutse, kiva kuri 46,7% mu 2019/2020 kigera kuri 32,68% mu 2025.
Nubwo iri gabanuka rigaragaza intambwe imaze guterwa mu guhangana n’igwingira, imibare igaragaza ko iki kibazo kigihangayikishije, cyane cyane ku bana bato.
Ni muri urwo rwego abarwanashyaka ba Green Party basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo gukumira igwingira, gutanga amakuru ku mirire iboneye no gufatanya n’abaturage mu gushaka ibisubizo birambye by’iki kibazo.
Ntihanuwayo yasabye abarwanashyaka gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu bijyanye n’imirire n’ubuzima bw’abana.


