Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 27 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine za mu gitondo (10:00 a.m.), ihuriro ry'ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero icyarimwe ahitwa Mayamoto n’i Rupango, muri Zone ya Katogota, ku muhanda wa 5 (RN5).
Ibi bitero nk'uko bigaragara mu itangazo rya FRN, byakozwe n’ingabo zirwanira ku butaka zifashishije intwaro ziremereye, byaguyemo abantu kandi bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo, ibyo bikaba byarushijeho kuzambya ikibazo cy’umutekano n’imibereho y’abaturage muri ako gace, isanzwe iteye inkeke.
Ihuriro "Front pour la Refondation de la Nation" (FRN) mu itangazo ryaryo ryamenyesheje abanyagihugu n'amahanga ko amakimbirane akomeje gufata intera.
Iri huriro ryongera gushimangira rishikamye, ko ridashobora gukomeza kwihanganira ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu bikomeje gukorerwa abaturage ba Congo mu gihe amahanga yicecekeye, ibyo bikaba ari ukwirengagiza inshingano zayo.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
