Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Ukwakira 2026, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Nigeria zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Waidi Shaibu, hamwe na mugenzi we w’u Rwanda, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, bitabiriye siporo yo kugenda n’amaguru bakoreye mu muhanda wabugenewe I Nyarutarama hafi y’Ikibuga cya Golf.
Uyu mwitozo wari ugamije guteza imbere kugira ubuzima bwiza, gushimangira ubusabane bwa gisirikare, no gushimangira umubano nk’abahuje umwuga hagati y’ingabo z’ibihugu byombi (U Rwanda na Nigeria).
Ugaragaza kandi akamaro k'imikino n'imyitozo ngororamubiri mu kubaka kwihanganira ibihe bikomeye, disipuline, kudahungabana, no kwitegura ibikorwa igihe icyo ari cyo cyose.

Imyitozo ngororangingo ihoraho ikomeje kuba ingenzi mu gukomeza kugira ingufu mu gihe cy’imirwano, yongerera ubushobozi ingabo bwo kwihanganira ibikorwa bigoye ndetse no mu gutegura abakozi mu bikorwa bya gisirikare.
Usibye inyungu bifitiye umubiri, uyu mwitozo wafashije kongera kwizerana, gushimangira umubano ushingiye ku mwuga, no guteza imbere ubusabane hagati y’abasirikare bakuru n’abato mu ngabo zombi.
Kungurana ibitekerezo biteza imbere indangagaciro za gisirikare, kunoza ubwumvikane hagati y’abasirikare, no gushimangira umwuka w’ubufatanye n’ubumwe bukenewe mu gukorera hamwe no gusohoza neza inshingano.
Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lt. Gen Waidi Shaibu, ari mu Rwanda mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yatangiye kuva ku itariki 18 ruzageza ku wa 23 Ukwakira 2026.


