Bwiza
ads

Papa Leo yakize kanseri

iyobokamana•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 22 Ukwakira 2026 saa 08:26
Iminota 1 yo gusoma
Papa Leo yakize kanseri

1373428

Papa Leo XIV yatangaje ko yakize kanseri yo mu bihaha iherutse kubagwa, nyuma y’uko abaganga bamwitaho bemeje ko atazongera gukenera ubundi buvuzi bujyanye n’iyo ndwara.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Dr. Luigi Carbone, umuganga wihariye wa Papa, na Dr. Stefano Margaritora, wamubaze, bavuze ko ibizamini byakozwe byagaragaje ko kanseri yari ifite aho igarukira, itarakwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

Bagize bati: “Isuzuma ryakurikiyeho ryemeje ko nta bundi buvuzi bukenewe.”

Amakuru y’uko Papa Leo XIV arwaye kanseri yatangajwe mu cyumweru gishize, nyuma yo kujyanwa mu bitaro byo mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani, kugira ngo abaganga bamubage bakureho agace k’uruhu rw’imbere mu bihaha kari gafite ikibazo.

Yasanzwemo kanseri izwi nka lung adenocarcinoma, ikunze kwibasira uturemangingo two mu bihaha. Mu gikorwa cyo kumubaga cyamaze iminota igera kuri 90, abaganga bamukuyeho igice cyo hasi cy’uruhande rw’iburyo rw’ibihaha.

Papa Leo XIV w’imyaka 71 y’amavuko yasezerewe mu bitaro bya Gemelli Hospital i Roma mu mpera z’icyumweru, hashize iminsi ine abazwe. Ubwo yavaga mu bitaro, yahagaze aganira n’abari baje kumwifuriza gukira.

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, Papa yongeye kuyobora igikorwa cye gisanzwe cyo guhura n’abakirisitu, cyabereye muri St. Peter’s Square, nyuma yo kuva mu bitaro.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.