Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, ari kunengwa nyuma y’uko Guverinoma ye iguze indege nshya yo mu bwoko bwa Falcon 6X ifite agaciro ka miliyoni 61 z’amadolari ya Amerika.
Iyi ndege yagejejwe muri Ghana ku wa 16 Ugushyingo 2026, ariko igurwa ryayo ryakuruye impaka, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaturage bagaragaza ko ayo mafaranga yari akwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo by’ubukene, ubushomeri n’izamuka ry’ibiciro.
Umudepite Samuel Abu Jinapor yanenze Perezida Mahama, amwibutsa ko na we yigeze kunenga ibyemezo nk’ibi ubwo yari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Guverinoma ya Ghana yasobanuye ko indege nshya izasimbura Falcon 900EX imaze imyaka 16 ikoreshwa kandi ikunze kugira ibibazo bya tekiniki. Yongeyeho ko igurwa ryayo ritigeze risaba igihugu gufata inguzanyo.


