Bwiza
ads

Putin yemeye ibiganiro bishya na Ukraine na Amerika

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 21 Ukwakira 2026 saa 14:47
Iminota 1 yo gusoma
Putin yemeye ibiganiro bishya na Ukraine na Amerika

1371757

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye ko ibiganiro bihuza u Burusiya, Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasubukurwa nyuma ya tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo gushaka uko intambara imaze imyaka irenga ine yahagarara.

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, na Yuri Ushakov, umujyanama wa Putin mu by’ububanyi n’amahanga, nyuma y’inama yahuje Putin na Steve Witkoff, intumwa yihariye ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, yabereye i Saint Petersburg mu Burusiya.

Ushakov yavuze ko Putin yemeye ko ibiganiro byakomeza, ariko kugeza ubu nta masezerano yo guhagarika imirwano yari yatangajwe.

Mbere yo kujya mu Burusiya, Witkoff yari yahuriye i Oslo muri Noruveje na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, n’abayobozi b’u Burayi, baganira ku mushinga w’amahoro urimo ingwate z’umutekano wa Ukraine n’amafaranga azafasha mu kongera kubaka ubukungu bwayo.

Ushakov yavuze ko ibiganiro bizakurikiraho bizibanda ku kubaka uburyo bw’umutekano w’u Burusiya na Ukraine nyuma y’intambara.

Iyi ntambwe ije nyuma y’uko Trump anenze ibitero bya Ukraine byibasira ibikorwa by’ingufu by’u Burusiya, ndetse akagaragaza ko ashobora gukomeza ibiganiro n’u Burusiya hatabayeho Ukraine.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.