Mu gihe ikomeje kwemeza ko yiyemeje kubahiriza amasezerano y’amahoro yagiranye n’u Rwanda i Washington ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye gusaba ko Akanama gashinzwe Umutekano kagenera MONUSCO, mu gihe hazaba havugururwa manda yayo mu Kuboza, inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwambura intwaro, gusezerera mu gisirikare no gukusanyiriza hamwe abagize umutwe wa FDLR.
Ibi byatangajwe na Ambasaderi Zénon Mukongo Ngay, uhagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye, kuwa Kabiri, itariki ya 29 Nzeri 2026, mu nama y’Akanama gashinzwe Umutekano ku bibazo biri muri Congo. Ubu busabe bwa Guverinoma ya Congo bwaje amezi atatu mbere y’uko manda ya MONUSCO irangira, aho biteganijwe ko izarangira mu Kuboza 2026. Kuri Kinshasa, ibi ni ugushaka igisubizo cy’ikibazo cya FDLR ivuga ko u Rwanda rukunze gushyira imbere mu kugaragaza impungenge zarwo z’umutekano ku bijyanye n’uburasirazuba bwa Congo.
"Mu rwego rwo gukuraho burundu urwitwazo rw’umutwe wa FDLR rukoreshwa n’u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo gusohoza inshingano zayo hashingiwe ku masezerano ya Washington. Usibye gutaha ku bushake kwagizwemo uruhare na MONUSCO, Guverinoma yanjye yasinye amasezerano ku wa 30 Gicurasi 2026, yerekeye gushyira hasi intwaro, gusezererwa mu gisirikare no gushyirwa mu nkambi kw’abarwanyi ba FDLR-FOCA. Ayo masezerano ateganya ko abo barwanyi biyemeza gushyira hasi intwaro zabo mu nkambi zagenwe n’ubutegetsi bwa Congo, hagamijwe ko basubira mu Rwanda, igihugu cyabo cy’amavuko. Iyi gahunda irimo kugera ku ntambwe zifatika. Ku wa 29 Kanama 2026, imitwe ya CNRD-Ubwiyunge, FNL, FPP, Abajyarugamba na Urunana biyemeje ku mugaragaro kwinjira muri iyi gahunda yo gushyira hasi intwaro ku bushake," ibi ni ibyatangajwe n’Intumwa ya Congo mu Muryango w’Abibumbye.
Nk’uko uyu mudipolomate wa Congo abivuga, ibi byamaze kugezwa ku Kanama k’Umutekano binyuze mu nyandiko ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga, na Francophonie wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Yagize ati: " Akanama k’Umutekano kamaze kubimenyeshwa ku mugaragaro binyuze mu ibaruwa ya Nyakubahwa Thérèse Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga, na Francophonie, n’Abanyekongo bo muri diaspora, Thérèse Kayikwamba Wagner …... Turasaba ko iki gikorwa gisobanutse kandi gishobora kugenzurwa gishyigikirwa n’Akanama k’Umutekano na MONUSCO mu rwego rwa manda yayo itaha."
Muri urwo rwego, Kinshasa irifuza kubona manda ya MONUSCO yibanda cyane ku gushyigikira no kugenzura inzira yo kwambura intwaro FDLR.

