Umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watangaje ko uzakomeza urugamba ugamije gukuraho ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD riyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye, ushinja kurenga ku burenganzira bwa muntu no kubangamira demokarasi.
Ibi biri mu nyandiko y’amapaji ane igaragaza intego n’amahame y’uyu mutwe, yashyizweho umukono n’Umuvugizi wawo, Justine Ntwari, ku wa 13 Ugushyingo 2026.
RED-Tabara yashinzwe mu 2011, ivuga ko iharanira impinduka mu miyoborere y’u Burundi, ishinja ubutegetsi buriho gukoresha inzego z’umutekano mu bikorwa byo guhohotera abaturage no kutubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Uyu mutwe uvuga ko ibibazo bya politiki byarushijeho gukomera mu 2015, ubwo uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu. Icyo gihe habaye imyigaragambyo n’imvururu byagize ingaruka zikomeye ku gihugu.
RED-Tabara ishinja ishyaka CNDD-FDD kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi, gufunga abaturage no kubuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi uburenganzira bwabo.
Mu ntego zayo, uyu mutwe uvuga ko ushaka ko ubutegetsi buriho buvaho, hagashyirwaho inzego z’umutekano zikora mu mucyo kandi zikabazwa inshingano zazo. Unavuga ko uharanira kugarura demokarasi, ubutabera n'ubumwe bw'Abarundi.
Unashimangira ko ushaka kurwanya ruswa, ivangura no guhohotera uburenganzira bwa muntu, ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku gusaranganya umutungo w’igihugu mu buryo buboneye.
Ku bijyanye n’amahame agenga abarwanyi bawo, RED-Tabara ivuga ko bagomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, by’umwihariko Amasezerano y’i Genève arengera abasivili.
Uyu mutwe kandi uvuga ko ushaka ko Abarundi bose bagira uburenganzira bungana, hatitawe ku bwoko bwabo cyangwa ibitekerezo bya politiki.
RED-Tabara ivuga ko intego yayo ya nyuma ari ukubona u Burundi burangwa na demokarasi, ubwigenge n’ubwumvikane hagati y’abaturage.
Ibi bibaye mu gihe u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye, watangiye kuyobora igihugu mu 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza wari witabye Imana.


