Ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo Polisi y'igihugu ifatanyije n'izindi nzego, bamennye Litiro 1,300 za Lisansi na Litiro 2,000 z'inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma yo kwinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Iyi Lisansi n'inzoga byari byarinjijwe mu Rwanda biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba, SP Twajamahoro Sylivestre, yavuze ko iriya lisansi yamenwe mu rwego rwo kwirinda ko hari umuturage wayikoresha kandi ubuziranenge bwayo butizewe.
Ati: "Mwabonye ko harimo na lisansi ziva mu bihugu by'abaturanyi muri magendu, rero na zo zamenwe mu rwego rwo kumenya neza koko ko nta muturage ushobora gukoresha nk'iriya lisansi cyangwa ngo abe yayishyira mu kinyabiziga, kuko ubuziranenge bwazo buba butizewe."
SP Twahamahoro yasobanuye ko amabwiriza ariho avuga ko Lisansi ifashwe yinjizwa mu Rwanda ikwiye kumenya, kuko "ibyo baba bayitwayemo ntabwo byujuje ubuziranenge, ntiwamenya ubuziranenge bw'iyo lisansi aho iba yaturutse n'uburyo iba yatwawemo, ku buryo wagira ikindi kintu uyikoresha."
Polisi yashimangiye ko ibikorwa byo kwangiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bizakomeza, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'umuturage.
Yaburiye kandi abagifite "umuco wo kujya gucora" lisansi bakayicuruza mu Rwanda by'umwihariko abakizibitse mu magaraje no mu ngo ko ibyo bintu bitemewe, bityo ko abazajya bafatwa bazajya babiryozwa.
Polisi kandi yongeye gushimangira ko bitemewe gutwara lisansi mu bidomora cyangwa amacupa y'amazi bidafitiwe uburenganzira, kuko hari abazigura bakazitwaramo bikaba intandaro y'impanuka zirimo n'inkongi z'umuriro.


