Bwiza

Teganya ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yohereje mu Rwanda na Amerika

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 19:29
Teganya ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yohereje mu Rwanda na Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu Rwanda Teganya Jean Léonard, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Teganya yagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2026, yakirwa n'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, nyuma yo koherezwa n'inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda bwari bwaramushyiriyeho inyandiko isaba ko akurikiranwa mu mwaka wa 2014, bumukekaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu Mujyi wa Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Teganya Jean Léonard yavutse mu 1971 mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero, mu Ntara y'Iburengerazuba. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari atuye i Butare, aho yigaga ibijyanye n'ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda. Yari kandi mu banyeshuri bimenyerezaga umwuga w'ubuvuzi mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Mu itangazo ry'Ubushinjacyaha Bukuru, bwashimiye inzego z'ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye zigaragaza mu kohereza mu Rwanda abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside bahunze ubutabera.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo bufatanye bugira uruhare mu kurwanya umuco wo kudahana no gutuma abakekwaho ibyaha bya Jenoside babiryozwa hakurikijwe amategeko.

Kuva mu 2005 kugeza muri Werurwe 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze kohereza mu Rwanda abantu barindwi bashakishwaga kubera uruhare bakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bose boherejwe binyuze mu buryo bwo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika.

Abo barimo Enos Kagaba woherejwe mu 2005; Jean Marie Vianney Mudahinyuka uzwi nka Zuzu na Marie-Claire Mukeshimana boherejwe mu 2011; Léopold Munyakazi woherejwe mu 2016; Beatrice Munyenyezi na Oswald Rurangwa uzwi nka Oswald Rukemuye boherejwe mu 2021.

Uwo Amerika iheruka kohereza mbere ya Teganya ni Ahmed Napoleon Mbonyunkiza, wagejejwe mu Rwanda ku wa 4 Werurwe 2025.

Nyuma yo kwakirwa n'Ubushinjacyaha Bukuru, Teganya azakurikiranwa mu butabera bw'u Rwanda ku byaha akekwaho, hakurikijwe inzira ziteganywa n'amategeko.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.