Bwiza

Tshisekedi na Putin baganiriye ku bufatanye bushya hagati ya RDC n’u Burusiya

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Jumamosi, 31 Oktoba 2026 saa 06:07
Tshisekedi na Putin baganiriye ku bufatanye bushya hagati ya RDC n’u Burusiya

201528

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bucuruzi n’ishoramari.

Ibi biganiro byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, mu Ngoro ya Kremlin i Moscou, mu gusoza inama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika.

Mu itangazo RDC yasohoye ku ruhande rwayo, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu bagaragaje ubushake bwo kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byabo, hagamijwe inyungu z’abaturage no kubahiriza ubwisanzure bwa buri gihugu.

Perezida Putin yavuze ko RDC ari kimwe mu bihugu bya Afurika bifite amahirwe akomeye yo kunoza umubano n’u Burusiya, bitewe n’ubushobozi ifite mu bucuruzi no gushorwamo imari.

Putin yagaragaje kandi ko igihugu cye cyiteguye gufasha RDC kwihutisha iterambere binyuze mu bufatanye buzagirira inyungu impande zombi, bushingiye ku byo iki gihugu gikeneye kandi bwubahiriza ubwisanzure bwacyo.

Tshisekedi we yashimangiye ko kinshasa yiyemeje kwagura umubano n’ibindi bihugu, ikabikora yigenga kandi itabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose.

Tshisekedi yagaragaje kandi ko igihugu cye gishaka kugira abafatanyabikorwa mpuzamahanga batandukanye, kugira ngo kibone amahirwe menshi y’ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byabaye mu gihe RDC ikomeje gushaka kwagura umubano wayo n’ibihugu bitandukanye, mu rwego rwo kongera amahirwe y’iterambere no gukurura ishoramari rituruka hanze.

Mu gihe ubufatanye bwa Kinshasa na Moscou bwakomeza gushimangirwa, bushobora gufungura andi mahirwe mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Bénjamin BABOU

Imeandikwa na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.