Ubwo yari i Brazzaville kuwa Gatandatu, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga indishyi ku bantu bagizweho ingaruka n’ikibazo giherutse kuba hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ku Ruzi rwa Kongo mu mpera za Kanama; ibi akaba yarabivuze nyuma y’ibiganiro yagiranye na mugenzi we, Denis Sassou Nguesso.
Tshisekedi yagize ati: "Igihe itsinda ry’impande zombi rizaba rimaze kurangiza akazi karyo no gutanga raporo, dufite ubushake bwo guhura n’abo bantu bagizweho ingaruka kugira ngo turebe uburyo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabaha indishyi, kuko ari inshingano yacu kubikora."
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntiyavuze umubare w’amafaranga ateganywa gutangwa nk’indishyi cyangwa umubare w’abantu bagizweho ingaruka n’icyo kibazo. Yavuze ko yaje "guturisha abantu no gushyira ibintu mu buryo," abanza kubwira abaturage ba Repubulika ya Congo ko ari bo bagizweho ingaruka cyane n’iyo "mpanuka ikomeye" ubwo ingabo z’ibihugu byombi zarasanaga.
Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 26 rishyira kuwa 27 Kanama hafi ya Makotipoko, ubwo ingabo zirwanira mu mazi n’abajandarume ba Congo bacakiranaga n’irondo ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirwanira mu mazi bakarasana.
Abasirikare babiri ba Repubulika ya Congo bari bafunzwe nyuma y'iki gikorwa bajyanywe kuri ‘Beach ya Ngobila’ i Kinshasa kugira ngo basubizwe mu gihugu cyabo, nk'uko Minisiteri y'Ingabo ya RD Congo yari yatangaje ku wa 30 Kanama ko iperereza ryatangijwe kugira ngo hamenyekane impamvu n'uruhare rwa buri ruhande.
Perezida Tshisekedi yasobanuye ko yaherekejwe na ba minisitiri bashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu n'uw'ingabo, kugira ngo baganire ku buryo bwo gukumira ibibazo nk’ibi byavuka ubutaha.
