Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yise Joseph Kabila Kabange yasimbuye ku butegetsi ikigwari, amubaza niba yarahisemo neza ubwo yifatanyaga n'ihuriro rya politiki n'igisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryakomotse kuri AFC/M23.
Ibi Tshisekedi yabivugiye mu nama yagiranye n'abagize ihuriro rye rya politiki, Union Sacrée de la Nation, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026, i Kinshasa.
Mu magambo ye yagize ati: “Mu gihe gito namumenye, ndabahamiriza ko Joseph Kabila ari ikigwari. Ubu agomba kuba yibaza niba yarahisemo neza.”
Aya magambo aje akurikira icyemezo cya Joseph Kabila cyo gufata iya mbere muri FRN, ihuriro ryatangijwe ku wa 12 Ukwakira 2026 i Goma, rikomoka kuri AFC/M23.
Tshisekedi yanenze Kabila amushinja guhindukira agafata intwaro akarwanya igihugu yayoboye imyaka 18, avuga ko ibyo ari ikimenyetso cy'uko atigeze agikunda.
Ati: “Guhindukira ugafata intwaro urwanya abaturage n'igihugu wayoboye imyaka 18, bigaragaza ko utigeze ugikunda.”
Perezida wa RDC kandi yavuze ko inzego z'ubutasi zari zimaze imyaka irenga ibiri zimuburira ku migambi ya Kabila, ashimangira ko kwinjira mu ihuriro ry'inyeshyamba kwe kutamutunguye.
Tshisekedi yavuze ko igitutu cya gisirikare n'ibihano byafatiwe u Rwanda byatumye Kabila ava mu bwihisho, kugira ngo afashe mu guha isura ya Congo ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi bibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Tshisekedi na Kabila, nyuma y'uko uyu wahoze ari Perezida wa RDC agaragaye ku ruhande rw'ihuriro FRN, riyobowe n'abahoze muri AFC/M23.
Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi.
Nubwo Tshisekedi yavuze ko ibintu biri kugenda neza ku ruhande rw'ubutegetsi bwe, intambara yo mu burasirazuba bwa RDC iracyakomeje, mu gihe inzira z'ibiganiro by'amahoro bya Doha na Washington zikomeje gushakirwa ibisubizo.



