Bwiza

U Bubiligi bwashimangiye ko gusenya imitwe nka FDLR ari ngombwa ku mahoro arambye

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 26 Ugushyingo 2026 saa 04:04
U Bubiligi bwashimangiye ko gusenya imitwe nka FDLR ari ngombwa ku mahoro arambye

Igihugu cy'u Bubiligi cyagaragaje ko gikomeje guterwa impungenge n'ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyongera gushimangira ko gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ari ngimbwa ku mahoro arambye.

Bwiza News

‎Ibi byemejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prevot, nyuma yo kwakira Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Ugushyingo 2026.

Bwiza News

‎"Uyu munsi, nahuye na James Swan, Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba n'Umuyobozi wa MONUSCO," ibi ni ibyatangajwe na Prevot, abinyujije kuri X nyuma yo guhura na Swan.

Bwiza News

‎
‎Yakomeje avuga ko u Bubiligi bukomeje guhangayikishwa cyane n'umutekano n'ibijyanye n'ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko gusenya imitwe yitwaje intwaro ari ngombwa.
‎
‎Ati: "Kurinda abaturage, gushyira mu bikorwa neza amasezerano yo guhagarika intambara n'agahenge kubw'ibikorwa by'ubutabazi, ndetse no guhagarika imitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR, byose ni ibintu by'ingenzi kugira ngo amahoro arambye aboneke."

Bwiza News

‎Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi yongeyeho ko mu gihe MONUSCO yegereje kongerwa manda mu Kuboza, baganiriye ku buryo ubutumwa bushobora gukomeza gutanga umusanzu muri ibi bikorwa, kandi yongera kwizeza inkunga y'u Bubiligi.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.