Abayobozi b'u Bufaransa bahagaritse kugurisha no kwinjiza mu gihugu udukingirizo dufite umubyimba muto cyane twakozwe n'uruganda rwo muri Malaysia nyuma y'uko iperereza rigaragaje inenge zishobora kongera ibyago byo kwangirika, bishobora gutera kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwita inda zitateganyijwe.
U Bufaransa bwategetse ko ubwoko 15 bw'udukingirizo bukurwa ku isoko ry'i Burayi nyuma yo kubona inenge twakoranywe zishobora gutuma duturika cyangwa tugacika.
Izo nenge zishobora guhungabanya uburyo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) no gutwita inda zitateganyijwe, nk'uko ubuyobozi bwaburiye rubanda.
Ibi byagaragaye ku dukingirizo twakozwe n'uruganda rwo muri Malaysia rwitwa Richter Rubber Technology, nk’uko ikigo gishinzwe kureberera abaguzi mu Bufaransa, Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Politiki y'Amahiganwa, Ibibazo by'Abaguzi no kugenzura Uburiganya (DGCCRF), cyatangaje ku wa Gatanu.
Mu iteka rya Minisitiri ryo ku wa 22 Ukwakira ryasohotse mu igazeti ya leta mu Bufaransa ku itariki ya 30 Ukwakira, abayobozi b'u Bufaransa, havuzwe ko “bamwe mu bagakoresha bavuze ko udukingirizo ducika kandi bagasama batabiteganyije.
Abayobozi b’u Bufaransa bavuze ko ibizamini bya laboratwari byagaragaje inenge zifitanye isano n'ihindagurika ry'ubunini n'ubwiza bwa latex ikoreshwa mu gukora udukingirizo.
Utu dukingirizo tugera kuri miliyoni 7 mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, nubwo igice kimwe gusa ari cyo cyagurishijwe mu Bufaransa, nk'uko Minisiteri y'Ubukungu y'u Bufaransa ibivuga.
Guverinoma y'u Bufaransa yahagaritse kugurisha no kwinjiza udukingirizo twose tworoheje cyane twakozwe n'uru ruganda hakoreshejwe uburyo bwo kudukora butari bwiza mu gihe cy’umwaka. Iki cyemezo gishobora kuvugururwa bibaye ngombwa.

