Bwiza
Kwamamaza (Sponsor)ads
ads

U Burundi nabwo bwemeye kwakira abimukira birukanwa muri Amerika

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 30 Nzeri 2026 saa 14:28
Iminota 2 yo gusoma167 Abasomye
U Burundi nabwo bwemeye kwakira abimukira birukanwa muri Amerika
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

U Burundi bwemeye kwifatanya n’ibindi bihugu bya Afurika mu kwakira abimukira baturutse mu bindi bihugu, boherejwe (birukanwe) bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashingiwe ku ngamba zikomeye za Donald Trump zo gukumira abimukira badafite ibyangombwa.
‎
‎Icyakora, ubutegetsi bwa Gitega, umurwa mukuru w’icyo gihugu, bwavuze ko u Burundi buzakira gusa abantu bataregwa ibyaha cyangwa bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’iterabwoba; nk'uko byatangajwe na Nancy Ninette Mutoni, umuvugizi wa Perezida Évariste Ndayishimiye.
‎
‎Itangazo ryasohowe ku wa Kabiri ntiryatanze ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’umubare w’abo bantu, igihe bazahagerera, cyangwa ibijyanye n’amafaranga azabagendaho.
‎
‎Washington imaze kohereza abimukira birukanwe mu bihugu hafi 10 bya Afurika no mu bindi bihugu byinshi, akenshi badafite aho bahuriye nabyo, batigeze bageramo kandi rimwe bakisanga bafunzwe igihe kitazwi, mu masezerano adasobanutse neza nk'uko inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, ivuga.
‎
‎Mutoni yavuze ko hariho imyiteguro yo guteganya aho bazaba, uko bazabaho ndetse n’uburyo bazinjizwa mu muryango mugari wAbarundi.
‎
Yagize ati: “Kubakira bisaba gutegura neza no kubitekerezaho cyane, aho bazaba, ibyo bazarya ndetse n’uko bazabana n’abanyagihugu.”
‎
Ku bijyanye n’amahirwe yo guhabwa ubwenegihugu, yagize ati: “Nibahitamo kwifatanya n’abaturage b’u Burundi no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu, amategeko azubahirizwa.”
‎
‎Yongeyeho ko u Burundi bugamije gukomeza umubano ushingiye kuri dipolomasi no kwakira abantu babikeneye.
‎
‎Ishami rya Leta ya Amerika ntiryahise risubiza ibyifuzo byo gutanga ibisobanuro mu gihe Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yavuze ko ibisobanuro birambuye ku masezerano bitaraboneka.
‎

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com