Perezida w’U Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye kidakoresha umutungo wa Afurika mu nyungu zacyo binyuze mu bukoloni bushya, ashinja ibihugu by’Iburengerazuba gukomeza kuyikoresha no kuyishyira mu myenda ibangamira iterambere ryayo.
Ibi yabivugiye mu nama ya gatatu y’U Burusiya na Afurika yabereye i Moscow ku wa 28 Ukwakira 2026, yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu 48 bya Afurika, birimo 22 byari bihagarariwe n’abakuru b’ibihugu.
Putin yavuze ko U Burusiya bushaka gufatanya na Afurika mu buryo butanga inyungu ku mpande zombi, burimo kongera gutunganya ibikoresho fatizo muri Afurika, guteza imbere inganda no guhanga imirimo mishya.
Yongeyeho ko U Burusiya bwiteguye kongera kohereza ibikomoka ku buhinzi muri Afurika, aho yavuze ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2026 bwari bumaze kohereza kuri uyu mugabane toni miliyoni 13 z’ibikomoka ku buhinzi.
Iyi nama ibaye mu gihe ibitero mu Nyanja y’Umukara bikomeje kubangamira ubwikorezi bw’ibinyampeke by’U Burusiya na Ukraine, mu gihe intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel na Iran na yo yahungabanyije itangwa ry’ifumbire ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe iyi nama ikomeje, Putin ateganyijwe kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika ku bufatanye mu bucuruzi, umutekano, ibiribwa n’intwaro. Biteganyijwe ko izasozwa hasohorwa itangazo rigaragaza uko U Burusiya n’Afurika bizakomeza gushimangira ubufatanye.



