“U Rwanda rwanze gutanga abagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015 ndetse ndetse rwanashatse no gushinga ibirindiro bya gisirikare ku gice cy'ubutaka bw'u Burundi ku mupaka w'amajyaruguru. Ni cyo gihugu cyonyine mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) imibanire yacyo n'u Burundi kuri ubu ikomeje kuba mubi,” ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ubwo yari muri Sena.
Kuri uyu wa Kane, itariki 8 Ukwakira 2026, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Ubufatanye bw’akarere, n’ubutwererane mu iterambere, Edouard Bizimana, yari yatumiwe muri Sena y’u Burundi kugirango asobanure uko umubano w’u Burundi n’ibindi bihugu byo mu karere wifashe. Asubiza ikibazo cyerekeye umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda, yerekanye ko kuri ubu barimo mu bihe bitoroshye.
Minisitiri Bizimana yagize ati: "Bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 baba mu Rwanda. Bashyigikiwe n'u Rwanda, rubagaburira kandi rukanabaha intwaro bajyana muri Congo kugira ngo abagizi ba nabi bashobore gutera u Burundi. Ku bwe, Bujumbura yasabye kohererezwa abo bantu kugira ngo imipaka yongere gufungurwa, ariko byaranze.
Bizimana yavuze kandi ku makimbirane ku mupaka w'amajyaruguru. Ku bwe, Abasirikare b'u Rwanda bagerageje gukurikira uruzi, bityo batandukanya igice cy'ubutaka bw'u Burundi giherereye hakurya y'ikibaya. Avuga rero ko bagerageje gushinga ibirindiro bya gisirikare aho, ariko Abasirikare b'u Burundi barabirwanya. Ibiganiro bya politiki byaje gutangizwa kugirango hirindwe guhangana.
Minisitiri Bizimana avuga ko iki kibazo kigira ingaruka ku mishinga imwe ihuriweho n'ibihugu byombi, ndetse muri rusange, ubufatanye mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC). Yavuze cyane cyane umushinga w'amashanyarazi wa Rusizi 3, uhuriweho na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda, n'u Burundi. Ku bwe, imirimo yaradindiye kubera umutekano muke uri muri ako gace, bikaba bibuza abashoramari bamwe kujyayo.
Yavuze kandi ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo itemera neza uyu mushinga, ivuga ko, ako gace uzakorerwamo, kagenzurwa n’inyeshyamba ishinja kugaba ibitero ku butaka bwayo ku nkunga y’u Rwanda.
Minisitiri Bizimana yemeje ko Kinshasa yemera ko umushinga udashobora gukorerwa mu gace kagenzurwa n'imitwe y'inyeshyamba kandi ko umutekano w'abakozi ari inshingano z'abari aho. Umushinga rero nturatangira.
Nubwo hari amakimbirane ariko, ubucuruzi burakomeje hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ivuga ko hagati ya Mata na Kamena 2026, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13.39 z’amadolari y’Amerika mu Burundi.
U Rwanda rwakomeje kwanga gutanga abo bantu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi ruvuga ko rwubahiziza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi bityo ko umuntu wahunze igihugu cye ari mu maboko y’Umuryango w’Abimbumbye adashobora gusubizwa mu gihugu yahunze.

