Bwiza

Uganda: Byamugisha wigaga muri kaminuza y'i Kisoro yasanzwe yishwe

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 11:42
Uganda: Byamugisha wigaga muri kaminuza y'i Kisoro yasanzwe yishwe

‎Umunyeshuri wa kaminuza w’imyaka 24, Byamugisha Isiah, wari utuye mu Mudugudu wa Ndeba, mu Mujyi wa Kihihi, mu Karere ka Kanungu, yiciwe mu Karere ka Kisoro, mu burengerazuba bwa Uganda.
‎
‎Byamugisha yigaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Information Technology) muri Kaminuza ya Metropolitan International University muri Kisoro.
‎
Amakuru avuga ko yabonetse aryamye mu kidendezi cy'amaraso, afite ibikomere ku gatuza. Amakuru y’ibanze agaragaza ko Isiah yari yavuye mu rugo agiye kureba umupira wahuzaga Manchester na Aston Villa.
‎
‎Bivugwa ko nyuma yakomereje ijoro ku kabyiniro kitwa ‘Misty The Pics’ mu Mujyi wa Kisoro.
‎
‎Inkuru dukesha Voice of Muhabura ivuga ko yavuye muri ako kabyiniro hagati ya saa cyenda na saa kumi z’urukerera (3:00 na 4:00 Am).
‎
Inshuti ye yitwa Muhwezi Sirini, ivuga ko Isiah yamwoherereje ubutumwa bw’ijwi mbere gato y’uko yicwa.
‎
Polisi yatangiye gushakisha abakekwaho kumwica. Kugeza ubu nta muntu urafatwa, ariko Polisi yatangaje ko iperereza ryatangiye.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.