Ukraine igiye gusubukura ibitero ku nganda zitunganya peteroli z’u Burusiya, nk’uko byatangajwe na Volodymyr Zelensky, ubwo yashinjaga Amerika gukuraho ubufasha bw’ingenzi mu ntambara.
Perezida wa Ukraine yavuze ko bagabanyije ibitero nk’ibyo mu gihe cy’iminsi itatu ku itegeko rya Washington, mu gihe u Burusiya bwakomeje kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu bya Ukraine.
Yagize ati: "Turarambiwe."
Zelensky yanashinje Amerika guhagarika gusangira amakuru ku bitero by’u Burusiya kugira ngo Ukraine ihagarike burundu ibitero nyuma y’uko yumvikanye ku masezerano yo gutumiza mazutu mu Burusiya, kandi avuga ko kugabanya serivisi za satelite za Starlink zikoreshwa n’igisirikare cya Ukraine byari byagambiriwe.
Zelensky yari aherutse gutangaza ko azemera icyo bise "energy ceasefire" cyangwa guhagarika ibitero ku bikorwa by'ingufu, cyatangajwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku Cyumweru mu gihe Moscou nayo yabyubahiriza.
Ariko Zelensky yashinje u Burusiya kwirengagiza amasezerano nyuma y'amasaha make atangajwe, aho ibitero byabwo byasize Abanya-Ukraine ibihumbi amagana mu kizima.
Kremlin ntiyigeze ivuga ko yemeye ayo masezerano.
Zelensky yemeye ko yumva yaragambaniwe na Amerika mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan mu ijoro ryo kuwa Gatatu, nyuma y'uko Washington isa nk'iyahagaritse ubushobozi bwa internet yakoreshaga mu ntambara.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

