Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyagabye igitero ku birindiro by’indege za gisirikare bya Savasleyka, biherereye mu ntara ya Nizhny Novgorod mu Burasirazuba bwa Moscow, kikangiza indege eshanu z’intambara z’u Burusiya.
Nk’uko byatangajwe n’Ingabo za Ukraine ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, muri izo ndege harimo MiG-31 eshatu zifashishwa mu kurasa misile z’ubwoko bwa hypersonic na Su-34 ebyiri z’intambara.
U Burusiya ntibwari bwagira icyo butangaza kuri ayo makuru kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga.
Iki gitero kibaye nyuma y’ibindi Ukraine iherutse kugaba ku mato y’u Burusiya mu mazi ya Libya no mu Kigobe cya Finlande, mu gihe intambara hagati y’ibihugu byombi imaze imyaka isaga ine, kuva u Burusiya bwatangiza ibitero byo kwigarurira Ukraine muri Gashyantare 2022.
Ukraine ivuga ko ibyo bitero bigamije kugabanya ubushobozi bw’u Burusiya mu gukomeza ibitero bya gisirikare, mu gihe na yo ikomeje kwibasirwa n’ibitero by’u Burusiya ku mijyi no ku bikorwaremezo by’ingufu.


