Bwiza

Umubyinnyi Shakira Kay yarusimbutse

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 29 Nzeri 2026 saa 07:43
Iminota 1 yo gusoma255 Abasomye
Umubyinnyi Shakira Kay yarusimbutse

1281295

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Umubyinnyi akaba na DJ Shakira Kay yashimiye Imana nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro ryakeye, we na murumuna we bakagira ibikomere ariko bagakomeza kubaho.

Nyuma y’iyi mpanuka, Shakira Kay yifashishije Instagram Story ashimira Imana avuga ko yarinze ubuzima bwe n’ubwa murumuna we.

Yagize ati: “Imana ibaho kandi irakora. Iyaba atari wowe Mana, njye na murumuna wanjye ntituba tugihumeka umwuka w’abazima.”

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Yakomeje ashimira Imana ku mpano y’ubuzima, avuga ko kuba we na murumuna we bararokotse ari impamvu ikomeye yo kuyishimira.

Shakira Kay azwi cyane nk’umubyinnyi wagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi nyarwanda, harimo “Umutima” ya Butera Knowless na “Molomita” ya GAD yakoranye na Nel Ngabo na Kenny Sol.

Uretse kubyina, Shakira Kay yanatangiye gukora nka DJ, akomeza guteza imbere impano ze mu bijyanye n’imyidagaduro.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Bwiza News

Bwiza News

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com