Bwiza

Umucanshuro ruharwa Erik Prince yishimiye ibihano bishya bya Amerika ku Rwanda

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 30 Ukwakira 2026 saa 04:45
Iminota 2 yo gusoma
Umucanshuro ruharwa Erik Prince yishimiye ibihano bishya bya Amerika ku Rwanda

200236

Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, yishimiye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n'ikigo cy'imari cya Zigama CSS, asaba ko n’ibihugu by’u Burayi gufatira u Rwanda ibihano.

Ku wa 28 Ukwakira 2026, ni bwo Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama CSS, ishingiye ku byo ishinja inzego z’umutekano z’u Rwanda byo gufasha umutwe wa M23 mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko iki cyemezo ari ugusohoza isezerano Perezida Donald Trump yari yaratanze ryo kuryoza u Rwanda kutubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington.

Ati: “Uyu munsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisohoje isezerano rya Perezida Trump ryo kuryoza u Rwanda kutubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere. U Rwanda rugomba guhagarika gushyigikira M23 no gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC.”

Erik Prince ubwo yakomozaga kuri ubu butumwa, yagaragaje ko ashyigikiye iki cyemezo cya Amerika cyo guhana u Rwanda, ndetse asaba n’u Burayi gukurikiza iyo nzira.

Yanditse kuri X ati: "Gufatira u Rwanda ibihano ni intambwe ikomeye mu guhagarika igitero cy’ubugome cya Kagame kuri Congo. Kuba u Burayi ntacyo bukora kuri iki kibazo bishobora kurushaho kwangiza icyizere kidahagije busanzwe bugirirwa ku rwego mpuzamahanga.”

Prince yishimiye biriya bihano, mu gihe Sosiyete ye Vectus Global ifite abacanshuro bakorera muri RDC, aho bafasha Guverinoma ya Kinshasa mu bikorwa by’umutekano no mu ntambara ihanganyemo na AFC/M23 yahindutse FRN.

Uruhare rwa Vectus Global mu ntambara ya RDC rwagarutsweho cyane muri uyu mwaka, aho abakozi bayo bagiye mu bikorwa byo gufasha Guverinoma ya RDC, birimo kurinda ibice by’ingenzi no gufasha ingabo z’iki gihugu mu bikorwa byo guhangana n’imitwe iyirwanya.

Ku wa 17 Nzeri 2026, abakozi ba Vectus Global bagabweho igitero muri Kivu y’Amajyepfo, aho amakuru Reuters yagezeho yavugaga ko abantu bagera kuri 20 bishwe cyangwa bagakomereka. Mbere y'aho na nyuma y'aho BWIZA yamenye ko hari abandi bagiye bagwa mu mirwano yo mu misozi miremire ya Kivu y'Amajyepfo, ndetse no mu bindi bice.

Reuters yatangaje ko igitero cyo ku wa 17 Nzeri "gishobora kuba cyaragizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda", ibitekerezwa nk'intandaro yatumye Amerika ifata ibihano bishya mu rwego rwo kwihimura.

Abacanshuro ba Erik Prince uretse kuba bakomeje kugwa muri RDC, banasa n'abananiwe burundu gufasha Guverinoma ya Kinshasa kwisubiza uduce yambuwe na AFC/M23, mu gihe bishyurwa za miliyoni z'amadorali.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.