Umugore wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru, yahakanye ibirego bimushinja we n’abandi bo mu muryango we nyuma y’isaka ryakozwe n’ubutabera bw’u Bubiligi ku hantu hatandukanye hafitanye isano n’uwo muryango.
Mu itangazo ryanyujijwe ku banyamategeko be ku wa 15 Ukwakira 2026, Denise Nyakeru yavuze ko yatunguwe n’isaka ryabaye ku wa 14 Ukwakira, ririmo iryabereye mu nzu umuryango wa Perezida Tshisekedi ukoresha mu Bubiligi.
Icyakora, yavuze ko yiteguye gukorana n’inzego z’ubutabera bw’u Bubiligi mu iperereza rikomeje, nk'uko La Libre Belgique yabitangaje.
Isaka ry'inzu zifite aho zihuriye n'umuryango wa Tshisekedi ryakorewe i Bruxelles no mu bice bitandukanye byo mu ntara za Brabant-Flamand na Brabant-Wallon. Ahasatswe hafitanye isano na Perezida Tshisekedi ndetse na bamwe mu bo mu muryango we.
Iryo saka ryabaye nyuma y’ibirego byashyikirijwe ubushinjacyaha bukuru bw’u Bubiligi muri Nyakanga 2025, bitanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu ntara ya Katanga ndetse n’abahoze ari abayobozi bane b’ikigo cya Leta cya Gécamines, gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abo bareze, bahagarariwe n’abanyamategeko Bernard na Brieuc Maingain, bagaragaje amakenga ku micungire y’umutungo kamere mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga, cyane cyane ku masezerano ajyanye n’ibigo bikora imirimo ifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibisigazwa byabwo.
Abatanze ibirego bakeka ko hari bamwe mu bo mu muryango wa Perezida Tshisekedi bashobora kuba barungukiye mu buryo bw’amafaranga muri ayo masezerano.
Iperereza ry’ubutabera bw’u Bubiligi ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane niba ibyo birego bifite ishingiro.
Dosiye iri gukorwaho iperereza ireba abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida Tshisekedi, barimo Denise Nyakeru, abahungu, abavandimwe, bishywa be n’umuntu wo mu muryango binyuze mu gushyingirana.
Iperereza ryibanze ku gukekwaho kunyereza amafaranga no kuyahererekanya mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



