Umuhanzi w’Umunya-Iran uzwi cyane mu muziki wa pop na rap, Amir Hossein Maghsoudloo, wamamaye nka Amir Tataloo, yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwo muri Iran nyuma yo gushinjwa gutuka Intumwa y’Imana Muhammad.
Tataloo yari yabanje gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, ariko nyuma y’isuzuma ry’urubanza, urukiko rwihariye rwamukatiye urwo gupfa hashingiwe ku cyaha cyo gutuka Intumwa y’Imana, kizwi mu mategeko ya Iran nka sabb al-nabi.
Iki gihano cyaje kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Iran.
Nubwo igihano cy’urupfu cyemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga, ikibazo ntikirarangira burundu.
Abunganira Tataloo batanze ubusabe bushingiye ku Ngingo ya 477 y’Amategeko Agenga Imiburanishirize y’Imanza Mpanabyaha muri Iran, ishyiraho uburyo bwo kongera gusuzuma imanza zimwe na zimwe zaciwe burundu.
Abamwunganira bavuga ko iki gikorwa gishobora gutuma urubanza rwongera gusuzumwa.
Uretse urubanza rw’icyaha cyo gutuka Intumwa y’Imana, Tataloo ari no kurangiza igifungo cy’imyaka 10 ku bindi byaha abayobozi ba Iran basobanuye nk’ibijyanye no gukwirakwiza ubusambanyi n’imyitwarire yangiza umuco.
Tataloo yoherejwe muri Iran avuye muri Türkiye mu mpera za 2023. Mbere yaho yari azwiho amagambo atavugwaho rumwe, ibikorwa bye bya muzika ndetse n’imibanire ye na bamwe mu bantu bakomeye muri politiki ya Iran.
Urubanza rwe rwakomeje gukurura abantu benshi muri Iran no hanze yayo kubera uburemere bw’ibihano yahawe.
Kugeza ubu, igihano cy’urupfu ntikirashyirwa mu bikorwa, kuko urubanza ruri mu kindi cyiciro cyo gusuzumwa hashingiwe ku busabe bw’abamwunganira.

