Bwiza

Umukinnyi wa Kigali FC yakinishije umwenda ufite nimero yandikishijweho n'ikaramu

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 10:28
Umukinnyi wa Kigali FC yakinishije umwenda ufite nimero yandikishijweho n'ikaramu

1427631

Myugariro wa Kigali FC, Ngoy Alvine Ilunga, yagaragaye mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Mukura Victory Sports 0-0, yambaye umwambaro utandukanye n’uw’abandi bakinnyi, ndetse nimero ye yandikishijweho n'ikaramu.

Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, kuri Kigali Pele Stadium, aho Kigali FC yari yakiriye Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League.

Ku munota wa 90 w’umukino, umutoza wa Kigali FC, Bisengimana Justin, yakoze impinduka akuramo Theodor Yawanendhi Malipangou, ashyiramo Ngoy Alvine Ilunga.

Icyakora, uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga agaragara mu mwambaro udasa n’iy’abandi bakinnyi ba Kigali FC, bituma aba umwe mu byagarutsweho muri uyu mukino.

Ikigaragara cyane ni uko nimero ye ya kane itari yanditse mu buryo busanzwe, ahubwo yari yandikishijweho ikaramu y’ubururu bwijimye ku mwambaro w’ubururu bwerurutse, ku buryo kuyibona bitari byoroshye.

Ikindi cyagaragaye ni uko umwambaro we wo hejuru wari ufite ibara n’imiterere bitandukanye n’iby’abo bakinana.

Ngoy Alvine Ilunga yakinnye iminota itanu gusa. Nyuma y’uyu mukino, Kigali FC yagumye ku mwanya wa 17 ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe Mukura VS yari iyoboye urutonde n’amanota 12.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.