Umukinnyi wa futsal ukomoka mu Burusiya, Stepan Chernov, yapfuye afite imyaka 21 nyuma yo kugwa mu kibuga ubwo yakiniraga ikipe nshya ya LFK Baltika Yekaterinburg ku mukino we wa mbere.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, mu mukino iyi kipe yakinagamo na Akadem. Chernov yari amaze amasaha 24 gusa asinyiye iyi kipe.
Uyu mukinnyi yakinnye igice cya mbere cy’umukino, aza gusimbuzwa. Mu gice cya kabiri, yongeye kugwa mu kibuga, hakorwa ibishoboka ngo agarurwe mu buzima, ariko aza kwitaba Imana nyuma y’igihe gito.
Ikipe ya LFK Baltika Yekaterinburg yatangaje ko ibabajwe cyane n’urupfu rw’uyu mukinnyi, ivuga ko yari inshuti nziza kandi azahora yibukwa kubera ibyishimo n’urukundo yakundaga umupira w’amaguru.
Inshuti ze zamuvuzeho nk’umusore ugira urugwiro, ugira neza kandi wakundaga gufasha abandi. Abari bamukuriye kandi batangaje ko yari imfubyi, akaba yararezwe na nyirakuru na mushiki we mukuru.
Hagamijwe gufasha umuryango we, hatangijwe igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kuwufasha muri ibi bihe bikomeye.


