Bwiza

Vinícius Jr yakoze ku mutima umwana wo muri Sudani wacitse amaguru kubera intambara

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 11 Ugushyingo 2026 saa 09:30
Vinícius Jr yakoze ku mutima umwana wo muri Sudani wacitse amaguru kubera intambara

1457556

Rutahizamu wa Real Madrid, Vinícius Júnior, yatumiye umwana w’imyaka 13 wo muri Sudani witwa Zaher, kureba umukino w’iyi kipe bari kumwe, nyuma yo kumenya inkuru y’ubuzima bwe.

Zaher yabuze amaguru yombi muri 2024 ubwo drone yagabaga igitero mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, aho yari ari kumwe na nyina.

Nyuma y’igihe kinini avurirwa i Cairo mu Misiri, Zaher yahawe amaguru yakozwe n'abantu, abasha kongera kugenda no gukina umupira w’amaguru.

Vinícius, wamenye ko uyu mwana ari umufana we, yamwoherereje ubutumwa kuri videwo amwifuriza gukomeza kugira imbaraga, anamutumira kuzareba umukino wa Real Madrid bari kumwe.

Zaher yashimishijwe n’ubu butumire, avuga ko ubutumwa bw’uyu mukinnyi bwamuhaye imbaraga kandi ko yifuza kuzahura na we.

Inkuru ye yatumye hakusanywa amapawundi 45.000 yo kumufasha kwivuza, mu gihe UNICEF ivuga ko abana barenga miliyoni 17 muri Sudani bakeneye ubutabazi kubera intambara imaze imyaka irenga itatu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.