Umukobwa w’imyaka 15 witwa Yuleidy Ixcotoyac, wo muri Guatemala, yatunguye umuryango we n’abari bateraniye mu kiriyo nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’ubuzima ari mu isanduku, aho umuryango we wari umaze amasaha agera ku munani wibwira ko yapfuye.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri ako karere avuga ko Yuleidy yari yarumvise ububabare bukomeye mu gituza, nyuma aza guta ubwenge ubwo se, Abraham Ixcotoyac, yari arimo kumujyana kwa muganga.
Se yavuze ko atabonaga ahumeka kandi atashoboraga kumva umutsi utera, bituma atekereza ko umukobwa we yapfuye.
Umuryango wahise umujyana mu rugo, ugura isanduku utangira gutegura ikiriyo, utarigeze umujyana kwa muganga ngo urupfu rwe rwemezwe n’abaganga.
Nyuma y’amasaha agera ku munani, nyina, Lesvia Ríos, yabonye isanduku isa n’aho irimo kunyeganyega. Anyuza amaso mu mwenge wayo, abona umukobwa we anyeganyega, ahita amenyesha abandi.
Bafunguye isanduku, basanga Yuleidy akangutse. Amakuru avuga ko yahise asaba amazi, maze abari aho baramufasha bamukura mu isanduku.
Yuleidy yabwiye ibitangazamakuru byo muri ako karere ko yari yumvise ububabare mu gituza mbere yo guta ubwenge, ariko ko atibuka ibyabaye nyuma yaho.


