Umuyobozi wa Radiyo za RBA akaba n’umunyamakuru umaze igihe mu mwuga, Divin Uwayo, yambitse impeta umukunzi we Ellen Toni, mu ntambwe nshya iganisha ku rushako.
Divin Uwayo yatangaje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko we n’umukunzi we bafashe icyemezo cyo kubana ubuzima bwabo bwose.
Yanditse agira ati: “Uyu munsi twahisemo kuzabana iteka, abantu babiri bahanye isezerano, ubu dutangiye ubuzima bw’iteka ryose.”
Aya magambo yakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bw’ishimwe n’ibyishimo, cyane cyane buturutse ku banyamakuru bagenzi be bishimiye iyi ntambwe nshya mugenzi wabo yateye.
Nubwo aba bombi bamaze kwiyemeza gutegura ubukwe, ntibaratangaza itariki nyirizina bazasezeraniraho.
Divin Uwayo ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe bakorera Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Yatangiye gukorera kuri iki kigo mu 2017, nyuma yo kunyura kuri RC Musanze.
Ku wa 5 Ugushyingo 2024, ni bwo Divin Uwayo yagizwe Umuyobozi wa Radiyo za RBA, inshingano akomeje kugeza ubu.
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku bijyanye n’itariki y’ubukwe bwa Divin Uwayo na Ellen Toni ntaramenyekana.


